Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2024, ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) bivuga ko uwahoze ari Umuyobozi w'ingabo muri Burkina Faso Liyetona Koloneli Évrard Somda, yashimuswe iwe mu rugo i Ouagadougou.
![Uwahoze ari Umuyobozi w'ingabo muri Burkina faso yashimuswe](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/01/image_750x_65a5a0753eec3.jpg)
Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati" "Yashimuswe ejo (ku cyumweru) iwe n’abantu bitwaje imbunda, bazengurutse agace yari atuyemo, bazenguruka inzu ye mbere yo kumuta muri yombi."
Andi makuru makuru avuga ko bitaramenyekana niba yarafashwe bitegetswe n'ingabo cyangwa urukiko, cyangwa niba ari gushimutwa gusa
Lt Colonel Somda wigeze kuba Umuyobozi w'ingabo muri Brikna faso yashimuswe
Umwe mubatanze ubuhamya ubwo Colonel Somda yashimutwaga yavuze ko atigeze agaragaza arwanya abo bantu ba mushimuse, kandi ko bahise bamutwara ahantu hatazwi kugeza ubu.
Ntacyo Leta iratangaza ku ishimutwa ryuyu wahoze ari Umuyobozi w'ingabo, cyangwa ngo hagire umutwe runaka wigamba ko ariwo waba wa mushimuse.
Bagabo John