Umucamanza mu rukiko rwo mu karere ka Detroit muri Amerika witwa Kenneth King, yahagaritswe mu kazi azira kwambika amapingu umwana w'umunyeshuri wa sinziriye mu rukiko.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byanditse ko uwo Mucamanza Kenneth King, yambitse amapingu umukobwa w'umunyeshuri ufite imyaka 15 wasinziriye ari mu rukiko.
Amakuru avuga ko hari abanyeshuri bari baje ngo berekwe imikorere y'urukiko mu mpera ziki cyumweru, hanyuma ngo uwo mukobwa aza gusinzira mu rukiko maze Umucamanza Kenneth afatwa n'umujinya niko guhita amwambika amapingu ngo mu rwego rwo kumwereka yuko mu rukiko ari ahantu hubashywe.
Nyuma yaho ibyo bimaze kuba, uyu Mucamanza bahise bamuhagarika mu kazi byagateganyo ngo babanze basuzumye impamvu yatumye yambika uwo munyeshuri amapingu mu rukiko amuziza ko yari yasinziriye.
Nyina w'Umwana yavuze umukobwa we yahise agira ihungabana rikomeye bitewe n'ibyamubayeho.
Bagabo John