Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abafite ingeso yo gukorakora muri bino bihe by'iminsi mikuru ko babireka kuko bitazabahira, ahubwo bakoresha amaboko yabo mu gushaka icyabateza imbere.
Ubwo yari Mu muhango wo gusoza ikiciro cya 19 cy'Abapolisi bato 2072 binjiye mu Mwuga kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abaturage kuzitwara neza mu ri bino bihe by'iminsi mikuru birinda gusesagura kuko nyuma y'iminsi mikuru ubuzima bukomeza, ndetse anaburira abakunda gukorakora kuko bitazabahira.
Yagize ati, turasaba abanyarwanda kuzitwara neza muri bino bihe by'iminsi mikuru, bicungira umutekano ndetse no gukaza amarondo, ikindi nuko mugomba kwirinda gusinda ngo muteze umutekano muke musakuriza abandi, ndetse muzirinde gusesagura kuko nyuma y'iminsi mikuru ubuzima bukomeza, hanyuma mbonereho kubwira bamwe bakunda gukorakora ko babireka kuko bitazabahira ahubwo bagomba gukoresha amaboko yabo bashaka icyabateza imbere ".
Muriyi minsi mikuru abajura bameze nabi by'umwihariko muri Kigali, kuri uyu wa kane baherutse gutera mu rugo rw'umuturage witwa Kayitare Jean Baptiste utuye muri Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda aho bibye amaterefone ndetse bagasiga batemye abana babiri bagakomereka kuburyo umwe yatwawe kwa muganga bajya ku mudoda.
Bagabo John