•     

"Amakuru atangiwe ku gihe atuma igihugu kihuta mu iterambere, Rushingabigwi"

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko Amakuru atangiwe ku gihe atuma igihugu kihuta mu iterambere.

Amakuru atangiwe ku gihe atuma igihugu kihuta mu iterambere

Ibi yabigarutseho kuri uyu wambere tari ya 27 Gicurasi 2024 ubwo hatangijwe ku mugaragaro Umushinga ‘Ijwi riranguruye ry’itangazamakuru’ washyiriweho gukemura iki kibazo no gutanga umusanzu mu gukemura ibindi bigikoma mu nkokora umwuga w’itangazamakuru rya kinyamwuga mu Gihugu.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze uyu mushinga  uje gutanga umusanzu mugufasha Rubanda mu kubona amakuru yuzuye.

Ati" Uyu munshinga uje gufasha ikibazo cyari gihari cyo kubona amakuru atangiwe ku gihe kuko buriya amakuru  yatangiwe kugihe afasha  igihugu mu iterambere".

Rushingabigwi yakomeje avuga ko muri iki gihe bigoye kumenya Umunyamakuru n'utariwe,  ikindi nuko uyu mushinga  uzita ku gice cy’ingenzi muri ibi bihe cyo guha umurongo imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco

Naho Umuyozi Mukuru wa GLIDH, Dr Tom Mulisa, yavuze ko uyu mushinga uzakorerwa mu ntara zose z’igihugu kandi yizeza ko mu gihe utanze umusaruro inyungu zoze zizagera ku batuye igihugu bose.

Ikindi cy’ingenzi cyitezwe cyane  muri uyu mushinga n’uko abakora itangazamakuru mu buryo butari ubw’umwuga bazongererwa ubumenyi, aho iyi miryango izakorana n’ibigo bizobereye mu gutanga amahugurwa, kugira ngo aba bongererwe ubunyamwuga.

Mu bindi byitezwe nuko  abaturage bazaba bishimira amakuru bakura kuri murandasi ku rugero rwa 58% bivuye kuri 54.6%, gutanga amakuru ku bayakeneye nk’uko biteganywa n’itegeko nabyo bikazamukaho 20%.

Bagabo John