Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, yasabye abaturage bubatse ingo, kutajya bareba muri Telephone zabagore babo kuko ngo biri mu bitera gatanya nyinshi mu gihugu
Amakuru avuga ko muri Zambia umwaka ushyize wa 2022 hagaragaye abantu 22, 000 bahawe gatanya mu inkiko.
Intandaro yizo gatanya ngo byaturutse ku makimbirane yo mu miryango harimo, ubusinzi, Gucana inyuma kw'abashakanye nibindi bibazo bitandukanye.
Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema
Aha niho Perezida Hakainde Hichilema, yahereye asaba ko abashakanye bakwirinda amakimbirane harimo no gucika ku ingeso zabamwe mu bagabo usanga bareba muri za telephone zabagore babo bigatuma havuga intonganya bikarangira barwanye cyangwa umwe yishe undi.
Bagabo John