•     

Ian Kagame yakuye ipeti rya Sous-Lieutenant mu Bwongereza.

Ian Kagame, ari mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yakuye ipeti rya Sous Lieutenenant.

Abasore batatu harimo n'umuhungu wa Perezida Kagame bahawe Ipeti rya Sous Lieutenant

Uyu muhango wo guha aba basirikare batatu babanyarwanda amapeti wabereye i Sandhurst mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022. 

Abo bahawe ipeti rya Sous Lieutenenant barimo  Ian Kagame akaba n'umuhungu wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,  Park Udahemuka ndetse na  David Nsengiyumva.

Muri aba basoje amasomo yabo ya Gisirikare  harimo  208 bo mu Bwongereza n’abandi 41 baturutse mu bihugu bitandukanye 26 harimo n' u Rwanda.

Ababyeyi ba Ian Kagame  Pauul Kagame na Jannette Kagame  bari bitabiriye ibyo birori by'umuhungu wabo banakirwa mu cyubahiro kibakwiye.

Muri  2019 Ian Kagame nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, abona impamya bumenyi ya  Masters mu By'ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bagabo John