•     

Wamudepite wabaswe n'ubusinzi yamenyekanye ahita anisabira kwegura

Umudepite wabaswe n'ubusinzi uherutse kuvugwaho imyitwarire mibi n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yamenyekanye ko ari Hon Mbonimana Gamariel ahita anisabira kwegura.

Hon Depite Mbonimana Gamariel wabaswe n 'ubusinzi yamaze kwegura

Mugitondo cyokuri uyu wambere tariki 14 Ugushyingo 2022 nibwo Rubanda yamenye amakuru yuko Hon Mbonimana Gamariel wabaswe n'ubusinzi yamaze kumenyekana ndetse ahita anisabira kwegura nkuko byemejwe na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Sheikh Musa Fazili Harerimana.

Visi Perezida w'Inteko Musa Fazili Harerimana

Yagize ati' Twamaze kwakira ubwegure bwa Hon Mbonimana Gamariel aho yavuzeko ko yeguye ku mpamvu zebwite, ibaruwaye twayibonye uyumunsi"

Perezida Kagame aherutse gutangariza abari bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumiri, ko hari  umudepite yafashwe inshuro nyinshi na Police yasinze, ariko kubera ubudahangarwa ahabwa n’amategeko, atigeze akurikiranwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko ikibazo kimyitwarire mibi kitari murubyiruko gusa ahubwo ko no mubakuze gihari, arinaho yatanze urugero rw'Umudepite wabaswe n'ubusinzi ariko akaba atararyozwa amakosa yakoze yo gutwara imodoka yasinze kubera ko afite ubudahangarwa

Bagabo John