Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi n’Imikino, Paul Makonda, yavuze ko hatabayeho umuryango mwiza kubaka igihugu gifite ituze bidashoboka., anibutsa ababyeyi ko Leta idatwita cyangwa ngo ibyare ngo haboneke abayobozi beza.
Ibi Minisitiri Makonda yabivuze uyu munsi, tariki ya 29 Mata 2026, mu muhango wo gutangiza Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere imyitwarire myiza n’indangagaciro (2026/27 – 2036/37), wabereye mu mujyi wa Dodoma.

Yakomeje asobanura ko Leta itari yo itwita cyangwa ibyare imiryango, bityo ko kugira ngo haboneke abayobozi beza, bigomba guhera ku musingi w’umuryango, hagamijwe ko abana barerwa neza kandi bakakura bafite indangagaciro nziza.
Bagabo John
