Leta ya Kenya yatangaje ko guhera umwaka utaha 2023 ntamwana w'umunyeshuri guhera mu mwaka wambere kugeza mu mwaka wa cyenda uzongera kwiga acumbikiwe
Iyi gahunda yo kwiga abana bataba mu kigo, leta ya yavuze ko bizafasha ababyeyi kuba hafi y'abana babo ndetse no kubaha uburere n'ikinyabupfura no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kwishyurira umwana wiga acumbikirwa

Kuri ki cyemezo haribamwe mu babyeyi bagaragaje ko batunguwe n'ikicyemezo cyafashwe cyo gukuraho gahunda y'abanyeshuri yo kwiga baba mu kigo
Gusa kurundi ruhande bamwe mu bayobozi bibigo bavuzeko iyi gahunda leta yafashe arinziza kuko izafasha ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakajya babafasha mu gusubira mu masomo bize.
Bagabo John
