•     

HEC yatangije imurikabikorwa n'amarushanwa agamije kunoza uburezi mu mashuri makuru na Kaminuza

Mu gihe hari bamwe mu bafite ibigo by’ashoramari bajyaga bavuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda rikemangwa, ndetse ngo n’abasoza amashuri bakaba nta bumenyi baba bafite, kuri ubu Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (Higher Education Council), cyatangije imurikabikorwa ry’amashuri makuru na za kaminuza n’amarushanwa ya STEM, ibi ngo bikaba biri muri gahunda yo kurushaho bkunoza ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza byo mu Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya  08 Gicurasi, n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku myiteguro y’iri murikabikorwa ry’amashuri makuru n'amarushanwa ya STEM biteganyije kuva kuri uyu wa 09 kugeza ku wa 11/05/2023 muri Kigali Conference and Exhibition village.

 Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko, iri murikabikorwa ndetse n’irushanwa bigamije guteza imbere uruhare rw’amashuri makuru mu bushakashatsi no guhanga udushya hagamijwe kunoza uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda.

 Yagize ati: “Dushaka kugira iterambere rishingiye ku bumenyi, ikindi nanone nta gihugu na kimwe cyateye imbere kitavumbura, turagira ngo tube twagarurira amashuri icyizere, kuko hari igihe wibwira ngo ntago biga ariko abana bacu bajya hanze bakiga bagatsinda bakaza ari abahanga cyane, ariko se kuki barinda kujya hanze?”

Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyo iri murikabikorwa rigamije ari ukugira ngo abanyarwanda basobanukirwe neza ko kuba bakohereza abana babo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda Atari uguta igihe ngo kuko, hari aho bigisha neza ndetse abanyeshuri bakaba bakora ubushakashatsi no gutegura imishinga ishobora kugirira akamaro abanyarwanda benshi.

 Uyu muyobozi yongeraho ko ikibazo kigihari ari uko abajya kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza batabanza guhitamo ibyo biga ngo babe bakwiga ibikenewe bijyanye n’igihe.

Iri murikabikorwa ry’amashuri makuru na za kaminuza n’amarushanwa ya STEM, biratangira kuri uyu wa 9 Gicurashi 2023, aho bazamurika imishinga yateguwe n’abanyeshuri ndetse hagatoranywamo iyahize indi ndetse igihembwa.