•     

Umunyeshuri yapfuye ubwo yari mugihano yahawe kubera kuvuga igiswayili

Tanzania : Umunyeshuri umwe yitabye Imana undi arakomereka ubwo bari mu bihano bahawe n'umwalimu bazira kuvuga igiswayili ku ishuri kuko bitemewe ku banyeshuri biga muri Segonderi.

Umunyeshuri yutabye Imana agwiriwe n'ikirombe ubwo bari mu bihano.

Icyo gihano cyahawe abanyeshuri 30 kwari ugucukura itaka ryo kumena ahantu hari harangijwe n'umuvu w'amazi,  ubwo abo banyeshuri bacukuraga iryo taka umwana umwe witwa Glory Faustine ufite imyaka 14 yaje kugwirwa n'ikirombe mu mutwe aho bacukuraga iryo taka ahita yitaba Imana. 

Undi witwa Emmanuel Lyatuu, yavunitse ukuguru bamujyana mu bitaro.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Mwanza Wilbroad Mutafungwa, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru kuri uyu wa 17 Werurwe 2023. yavuze ko bamaze guta muriyombi umuyobozi w'ikigo cy'amashuri, umwalimu watanze icyo gihano ndetse n'undi mwalimu wari ku izamu, aho bagiye gukorwaho iperereza kuko bigaragara ko habayeho uburangare.

Abo banyeshuri bari bahawe icyo gihano cyo gutunda itaka aho baziraga kuvuga ururimi rw'igiswayili mu kigo bitemewe kuko abanyeshuri biga mu mashuri y'isumbuye baba basabwa kuvuga icyongereza mugiye bari mu kigo.

Bagabo John