Hon Dr Frank Habineza hamwe n'itsinda ry'abadepite barikumwe mu Karere ka Rutsiro, basanganijwe uruhuri rw'ibibazo harimo naho basanze Ikigo kimwe cy'amashuri y'isumbuye cya TVET School cyahitwa Manihira aho NESA yohereje abana 60 ariko abahageze bakaba ari bane gusa

Muruzinduko rw'akazi Intumwa za Rubanda ziriho zikorera hirya nohino mu Gihugu bareba ibibazo abaturage bafite, itsinda ry'abadepite riherereye mu Karere ka Rutsiro ryakirijwe uruhuri rw'ibibazo harimo ibibazo byo kutagira ibikorwa remezo nk'imihanda ndetse n'amashanyarazi.
Hakaba n'ikibazo cy'abaturage bafite akarengane karimo nokuba hari imanza zitinda ku buranishwa.Muribi bibazo hiyongeraho ikibazo cyagaragaye ahitwa Manihira ahari Ikigo cy'amashuri y'isumbuye cya TVET School basanze NESA yarohereje abana 50 ariko abiga bakaba ari Bane gusa.
Aha yagize ati" haracyari ikibazo aho usanga hari abanyeshuri boherezwa na NESA ariko ntibagere Kuri ibyo bigo kubera impamvu zuko ntamacumbi ahari ndetse naho ari ugasanga ntabikoresho bafite bityo bikagira ingaruka ku burezi"
Aha niho yahereye avuga ko niba umwarimu agenewe kwigisha abanyeshuri 60 ariko akigisha abanyeshuri 4 ari ikibazo.
Mubindi bibazo ni aho basanze Ikigo kigisha ibyo gutwara imodoka ariko ntamodoka zihari zo kwigishirizaho.
Tubibutse ko uru ruzinduko Intumwa za Rubanda ziriho zikorera hirya nohino mu Gihugu ruzamara iminsi 10
Bagabo John