•     

Ngororero: Umwalimu w'umuyehova yanze gutanga umusanzu wa kiriziya bagabanya amanota ava kuri 80 bamuha 77.%

Mu rwunge rw'amashuri rwa GS Nyange mu karere ka Ngororero haravugwa ihohoterwa rikorwa na Padiri mukuru wa Paruwase ya Nyange witwa Uwimana Jean Damour. Waka imisanzu kugahato abarimu batari abayoboke ba kiriziya Gaturika. Iki kibazo Mayor Nkusi Christopher wa Ngororero asobanura ko kwaka umusanzu bitagomba kuba itegeko kuko bitemewe.

GS Nyange abalimu barakwa umusanzu wa kiriziya ku gahato

Abalimu bigisha mu rwunge rw'amashuri rwa GS Nyange mu karere ka Ngororero' barasaba inzego zibishinzwe kubarenganura  aho bavuga ko bakwa umusanzu ku gahato na Padiri mukuru wa Paruwase ya Nyange witwa  Uwimana Jean Damour.

Aba barimu batanga urugero rwamafaraga bakwa nk'umusanzu wa kiriziya  ku gahato, harimo Icyacumi 7000 ku mwalimu wo mu mashuri abanza, na  20.000 kubigisha mu mashuri yisumbuye.

Hari kandi amafaranga ibihumbi 2000 byo gusakara igisenge cy'inyubako.
Hari 2000 ya Caritasi. Hari kandi namafaranga ibihumbi 5000 ngo yitangwa ry'ubupadiri.

Uyu Padiri mukuru ngo yababwiye yuko bagomba kuyatanga  yose hatavuyemo nifaranga narimwe kuko ngo utazabikora atazamusinyira ku manota y'imihigo.

Umwe mu balimu wigisha kuricyo kigo wahaye amakuru rubanda.rw  yavuze ko babangamiwe bikomeye nicyo cyemezo cya Padiri mukuru

Yagize ati" uwo musanzu uratubangamira cyane kuko dusabwa kuutanga ku gahato kandi hari bamwe bigiraho ingaruka cyane nkabadasengera mu bagaturika"

Aha niho yahereye atanga urugero rw'umwe mu balimu usengera mu bahamya ba Yehova wanze gutanga umusanzu ku bera imyemerereye hanyuma  bamugabanyiriza amanota yari yasinyiye y'imihigo aho yari yahawe 80 Padiri akayagabanya akamuha 77%.

Aha niho uyu mwalimu ahera asaba inzego zose zirebwa n'iki kibazo ku gikurikirana kuko ngo bikomeje gutyo byagira ingaruka ku ireme ry'uburezi.

ikindi kandi ngo byaba ari ihohoterwa kuko umusanzu basabwa gutanga ku gahato utari mu masezerano yakazi bagiranye n'icyo kigo.

Twashatse kuvugisha Padiri mukuru wa Paruwase yanyange ushyirwa mu majwi yo kwaka abo balimu umusanzu wa kiriziya ku gahato ariko inshuro zose twa muhamagaye ntabwo yigeze yitaba telefone y'umunyamakuru ndetse n'ubutumwa bugufi twa mwandikiye ntabwo ya busubije kugeze ubwo twa maraga gutunganya iyi nkuru.

Kuriki kibazo Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Nkusi Christopher yatangarije ikinyamakuru rubanda. Ko icyo kibazo bakizi kandi basabye Padiri guhagarika kwaka uwo musanzu ku gahato.
Yagize ati" icyo kibazo twara kimenye dusaba ko Padiri yahagarika kwaka uwo musanzu wa kiriziya ku gahato kuko ntabwo byemewe, twanamusabye ko nabayatanze bagomba kuyasubizwa."

Mayor Nkusi Christopher 

Mayor yavuze ko ntamukozi  mu kigo icyo aricyo cyose ukwiye kwa kwa umusanzu ku gahato kuko bitemewe, umuntu atanga umusanzu ku bushake bwe.

Bagabo John.