Abarimu basaga 200 bo mu turere 14 babaye indashyikirwa muri Siyansi bashimiwe kuri uyu wa 26 Werurwe 2023

Aba barimu babaye indashyikirwa mu gutsindisha neza abanyeshuri mu masomo ajyanye n’imibare no kuyigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, bashimiwe ku bw’umusanzu wabo mu gutanga ubumenyi bufite ireme.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu cyageze ku barimu b’imibare bo mu turere 14 dusanzwe dukorana na AIMS n’abo mu tundi dutandukanye tw’igihugu bagaragaje ubudasa mu kwigisha imibare bigaragarira mu banyeshuri batsindisha kuko batsinda ku kigero gishimishije aho batsinda bafite amanota yohejuru.
Kuba iyi gahunda ikora mu turere 14 gusa, ngo biraterwa n'amikoro akiri make kuko ngo ubushobozi buramutse bubonetse n'utundi turere twagerwaho.
Mu kiganiro n'itangazamakuru Prof. Sam Yala yavuze ko impamvu bakomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda ari ukuzamura abanyeshuri biga aya masomo kuko byagaragaye ko agira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Prof Samu Yala
Samu yagize Ati “Intego ihari ni ukuzamura umubare w’abakobwa n’abahungu biga amasomo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga kuko iki ni igice cy’agaciro mu bukungu bwa buri gihugu, kongera umubare w’abanyeshuri ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu muri rusange.”
Bamwe mu barimu bigisha ayo masomo ya Siyansi, batangarije itangazamakuru ko amahugurwa bamaze mo iminsi bahabwa azabafasha kongera uburyo uburyo bigishagamo.
Aba ni bamwe mu barimu bahagarariye abandi bahembwe baturutse mu turere 14
Iyi gahunda y’amasomo itegurwa na AIMS ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi, Umuryango MasterCard Foundation mu gihe amasomo atangwa n’Ikigo cyigisha kikanatanga Impamyabushobozi mu masomo y’Ikoranabuhanga ‘International Computer Driving Licence (ICDL).
Bagabo John