Munyakazi Sadate akaba ari Rwiyemezamirimo ariko by'umwihariko akaba n'inshuti y'urubyiruko, yahaye amahirwe abana 15 babanyeshuri bari mu biruhuko kuza kwimenyereza umirimo mu minsi 30 ndetse akazanabagenera itike ibasubiza ku ishuri ingana n'ibihumbi ijana 100.000
Mu itangazo Munyakazi Sadate yatanze ku rubuga rwa X yagize ati"
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo KWIBOHORA, umunsi u Rwanda rwavuye mu mwobo w'icuraburindi rugatangira urumuri;
Mu rwego rwo gusangira ibyiza tubatwagezeho, uno munsi abana b'u Rwanda tubahaye amahirwe yo kubamenyereza umwuga ndetse tukabasangiza ku MAKAGAME Imana yaduhaye;
Mu rwego rwo kwereka abakiri bato ko imbugankoranyambaga ari plate-forme nziza yo kwiteza imbere;
Mu rwego rwo gufasha ababyeyi gufata neza abana baje mu biruhuko;
Mu rwego rwo gukangurira bagenzi banjye (abikorera) gufasha Leta kurerera u Rwanda;
Mu rwego rwo kurerera u Rwanda no gutoza abakiri bato umurimo;
Ku nshuro ya Gatatu ikurikirana, KARAME RWANDA LTD itanze amahirwe ku bana 15 biga amashuri yisumbuye baje mu biruhuko yo kubamenyereza umurimo.
Ushaka ayo mahirwe ari yandika hano avuge amazina ye na Téléphone azabonekaho, uje mbere afatwa mbere.

Abo tuzagutoranya bazaza kuri Office za KARAME RWANDA LTD iherereye mu KIYOVU KN16AV 39 tariki ya 14 Nyakanga 2025, Stage izamara iminsi 30 kandi abana bazasoza bazahabwa agatike kabasubiza kw'Ishuri kangana n'ibihumbi 100 y'u Rwanda.
Ngaho ni muhiganwe dore Imana yaduhaye igihugu n'abayobozi beza barangajwe imbere na H.E @PaulKagame.
Amahirwe masa masa

Munyakazi Sadate
Inshuti y'urubyiruko.
