•     

Meya yamaganye umwarimu bikekwa ko yibye ibiryo by'abanyeshyuri

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yamaganye Umwarimu ukekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshyuri ku rw'unge rw'Amashuri rwa Kibare yambere mu Murenge wa Mugesera, aho Mayor yavuze ko abakora ibyo bagomba kubireka kuko hari Amategeko abihana.

Meya wa Ngoma yamaganye umwarimu bikekwa ko yibye ibiryo by'abanyeshyuri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, mu murenge wa Mugesera, haramukiye amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umwarimu wigisha ku kigo cy'amashuri GS Kibare yambere ,  mu mwaka wambere w'amshuri abanza aho  ku munsi wejo ku wakane  yafatanwe idishi irimo umuceri utetse yauhishe  kugirango aze ku utahana iwe murugo.

Amakuru avuga umugenzuzi w'uburezi yazindukiye muri GS Kibare yambere kugirango akurikirane  icyo kibazo cyahavugagwa  cy'ubujura bw'ibiryo, ngo aho ababyeyi bari bamaze iminsi babwira Ubuyobozi bw'umurenge  ko abana babo batakirya ngo bahage.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma Umurenge wasabye Derectrice wa GS Kibare ya mbere gukurikirana icyo kibazo, nibwo ku munsi wejo ku wakane mu masaa kumi n'igice   Derectrice yasanze idishi  irimo umuceri utetse iri mu kabati k'uwo mwarimu witwa Ntawera Marie Claire, ategereje ako amasaha yo gutaha agera hanyuma agatahana ibyo biryo.

Umwarimu Ntawera Marie Claire bikekwa ko yibye ibiryo by'Abanyeshyuri 

Amaku ngo nuko uwo mwarimu nyuma yogufatanwa ibyo biryo, yiyemereye ko yari inshuro y'akane abitwara iwe murugo.

Ikinyamakuru rubanda cyashatse kumenya niba koko haba hari ababyeyi bagejeje ikibazo cyabo ku murenge bagaragaza ko abana babo batakirya ngo bahage nkuko bavugwa, ndetse n'ibyicyo kibazo cy'umwarimu wafatanywe ibyo kurya.,  ku murongo wa terefoni Gitifu w'umurenge wa Mugeresera Ndayisaba Steven, yavuze ko icyo kibazo atakizi nacyane ko akiri mu shya ahamaze icyumweru kimwe gusa aho yaje avuye mu Murenge wa Gashanda.

Gitifu Steven akaba yavuze ko agiye gukurikirana icyo kibazo.

Mu kiganiro kigufi umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko ayo makuru atari yayamenya ariko ngo bibaye ariko biri, nibyo kwamaganwa nacyane ko hari ibihano biteganyijwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yamaganye Umwarimu bikekwa ko yibye ibiryo by'abanyeshyuri 

Ati" ibyo nibyokwamaganwa ntabwo ari byiza tugiye gukurikirana turebe kuko n'ibihano birahari, Umuvugizi wa RIB aherutse kubivugaho kandi natwe dukorana  inama z'uburezi tukabigarukaho buri gihe."

Mayor yavuze ko hariho abantu batari inyangamugayo, kandi ko nabandi bagomba kubireka kuko bihanwa n'amategeko. Mayor yavuze ko mu karere ka Ngoma ngo n'inshuro yakabiri hafatwa abantu bagereageza kwiba ibiryo by'abanyeshyuri.

Bagabo John