•     

Perezida Ruto yasubiye ku ntebe y'ishuri

Perezida William Ruto yiyandikishije mu cyiciro cya kaminuza ya Open University y’u Bwongereza aho agiye kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (AI)

Perezida wa Kenya, William Ruto, yiyandikishije ku mugaragaro muri kaminuza ya Open University yo mu Bwongereza (OUK), aho agiye gukurikira amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, buzwi nka Artificial Intelligence (AI) mu ndimi z’amahanga.

Ibi byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Kenya, bivuga ko uyu muyobozi w’igihugu ashishikajwe no gukomeza kwihugura ku ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano mu guteza imbere ubukungu n’imiyoborere.

Ibi Ruto yabitangaje kuri uyu  wa mbere, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’umujyi wa Konza Technopolis, umwe mu mishinga y’ikoranabuhanga minini Kenya irimo gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere rishingiye ku bumenyi.

Yagize ati"Niyandikishije nk’umunyeshuri wiga ubwenge bw’ubukorano (AI) kuko nshaka kubusobanukirwa. AI  Izahindura uburyo dukora ubucuruzi, imikorere ya leta, ndetse n’itangwa rya serivisi zirimo ubuvuzi n’uburezi," 

Aya masomo azamara imyaka ibiri yose, akaba atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bivuze ko yose azakurikiranwa hifashishijwe uburyo bw’imyigire yo kuri murandasi (online learning).
Nubwo afite inshingano nyinshi z’igihugu, Perezida Ruto yavuze ko agiye kwiyemeza gushaka umwanya wo kwiga, gukora imikoro no gukora ibizamini nk’abandi banyeshuri. Umwaka wa mbere w’aya masomo utwara amafaranga agera ku Shilingi 187,500, naho uwa kabiri ukazatwara Shilingi 86,000.

Perezida Ruto yavuze ko isi igeze mu gihe cy’impinduramatwara y’ikoranabuhanga, aho abayobozi b’iki gihe bagomba kugira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’udushya no guhanga ibisubizo bihuye n’ibikenewe muri sosiyete igezweho.

Ati“Iki ni ikimenyetso cy’impinduka mu mitekerereze zikenewe kugira ngo duhangane n’impinduka z’isi y’ikoranabuhanga. Abayobozi tugomba gufata umwanya tukamenya iby’iyi tekinoloji,” 

"Ubwenge bw’ubukorano buzatanga icyerekezo ku isi mu minsi iri imbere. Natwe nk’abayobozi tugomba gukomeza kwihugura kugira ngo dufate ibyemezo bifite ishingiro mu isi iri guhinduka vuba."

Uyu mugambi wa Perezida Ruto wo kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga watangajwe nk’ikimenyetso cy’uko abayobozi bakeneye kwitabira no gukurikira iby’imihindagurikire y’isi, aho ubuyobozi bushingiye ku bumenyi n’udushya bufatwa nk’urufunguzo rw’iterambere rirambye.

Bagabo John