Umuyobozi w'Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Hon Dr Frank Habineza yavuze ko yashimishijwe n'icyemezo Leta yafashe cyo kuringaniza amafaranga y'ishuri biturutse ku gitekerezo yagejeje kuri Minisitiri w'intebe.
Ubwo Minisiteri y'Uburezi kuri uyu wa gatatu 14 Nzeri 2022 yatangazaga ko amashuri yose ya Leta ababyeyi bazajya bishyura amafaranga angana hatabayeho ubusumbane nkuko byahoze.
Umuyobozi w'ishyaka DGPR Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko yashimishijwe n'icyemezo Leta yafashe cyo kunganya amafaranga y'ishuri mu bigo byareta, avuga ko ubusabe bwe bwumviswe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, Hon Dr Frank yavuze ko ubwo Minisitiri w'intebe Dr Edouward Ngirente aheruka kugirana ibiganiro n'imitwe yombi y'inteko ku wa 22 Nyakaganga 2022.
Dr Frank habineza ya mu gejejeho ikibazo yari yatumwe n'abaturage kijyanye nuko hari bimwe mu bigo bica amafaranga menshi y'umurengera bigatuma hari bamwe mu babyeyi babura ayo mafaranga bikagira ingaruka ku banyeshuri harimo zizo kuva mu ishuri.
Kuriki kibazo Minisitiri w'intebe Dr Ngirente yavuze ko Leta igiye gusuzuma uburyo habaho iringaniza kuburyo ibigo byose bya Leta byazajya bitanga amafaranga y'ishuri angana.

Aha niho Dr Frank Habineza yahereye avuga ko yashimishijwe nuko ubusabe bwe Leta yabwumvise.
Ati" nkimara kumva ko Minisiteri y'Uburezi yashyizeho amafaranga y'ishuri angana mu bigo byose bya Leta, nahise numva nishimye kuko ubusabe bwange bwumviswe."
Mubindi Dr Frank yavuze ko afite ikizere ko nizindi gahunda zitaranozwa neza mu burezi harimo n'ireme ry'uburezi ko nabyo bizagerwaho.
Bagabo John
