•     

Umujinya watumye asenya imva y'umugore we

Umugabo wo muri Kenya, yakomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje ari gukubita no gusenya imva bivugwa ko yari ishyinguwemo umugore we, ari nako amuvugaho amagambo akakaye yuzuyemo uburakari bwinshi.

Amakuru  avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi mike apfushije umugore we, ariko mu gihe cy’ikiriyo yatunguwe no kubona abagabo batatu batandukanye baza mu rugo rwe bavuga ko baje gushaka abana babo.

Bivugwa ko umugabo wa mbere yasabye abana batatu, uwa kabiri avuga ko afite abana babiri, naho uwa gatatu asaba umwana umwe.

Ibyo byatumye uyu mugabo agira amakenga ku bana batandatu yari amaze igihe yemera ko ari abe ndetse ko yababyaranye n’umugore we.

Nyuma yo gushidikanya, ngo yahisemo gukoresha ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane ukuri ku bana bose. 

Ibyo bizamini ngo byagaragaje ko nta n’umwe muri abo bana batandatu yari yarabyaye nk’uko yabitekerezaga.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, amakuru yakomeje kuvugwa ko uyu mugabo yaje no kubwirwa n’abaganga ko afite ikibazo cy’ubugumba, bivuze ko adashobora kubyara. 

Iyo nkuru ngo yamushegeshe bikomeye ndetse imusigira ihungabana n’agahinda gakabije.

Nyuma yo kwakira ayo makuru yose icyarimwe, bivugwa ko uyu mugabo yafashwe n’uburakari bwinshi maze ajyana na bamwe mu bo mu muryango we ku mva y’umugore we, aho bagaragaye bayikubita ndetse bayisenya bavuga ko yababeshye imyaka yose bari bamaranye.

Bagabo John