Abaturage bo mu Karere ka Kirehe barishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko, cyane ko mbere byabasabaga kujya kuvurizwa mu mahanga, ubu bakaba bashima intambwe igihugu kimaze gutera mu kwegereza abaturage ubuvuzi zinoze.
Ibi aba baturage baka babigarutseho
ubwo hizihirizwaga umunsi wo kuzirikana ku ndwara y'impyiko wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025.
Bamwe mu barwayi bavuriza ku bitaro bya Kirehe babwiye itangazamakuru ko bishimira intambwe igihugu kigezeho mu bijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Umwe mu bivuriza ku bitaro bya Kirehe Ahishakiye Esperance
ubu akaba yarakize.
Yavuze kugira ngo umuntu warwaye impyiko abone ubuvuzi, byamusabaga kujya mu mahanga. ariko ubu serivisi zirahari kandi dukoresha Mituelle de Sante mu kwivuza. tukaba dushimira Leta y’Ubumwe iduha amahirwe yo kuvurwa hafi yacu.
Ni mugihe Dr. Ntabanganyimana Etienne, umwe mu baganga b'inzobere mu buvuzi bw’indwara z’impyiko mu Rwanda, yatangaje ko abarwayi bafite amahirwe yo kuvurirwa imbere mu gihugu, ndetse n’abakeneye gusimburirwa impyiko bashobora kubikorerwa mu Rwanda.

Naho Dr. Niyonkuru Ernest, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, yatangaje ko bishimira kuba ari bimwe mu bitaro byatangije serivisi zo kuvura impyiko.
Yagize ati: “Twishimiye kuba twarabonye amahirwe yo gutangiza izi serivisi.
Ubu turi gukurikirana abarwayi 18 barwaye impyiko, kandi benshi muri bo barimo koroherwa. Ibi bigaragaza ko gushyira izi serivisi hafi y’abaturage ari ingirakamaro, kuko bifasha abarwayi kubona ubuvuzi bwihuse kandi butabagoye.”

Umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS) uvuga ko umuntu 1 kuri 10 ku isi afite ikibazo cy’impyiko. Mu Rwanda, ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima ( RBC) bwerekana ko hagati ya 10% na 15% by’Abanyarwanda bafite umuvuduko w’amaraso, kimwe mu bitera indwara z’impyiko.

Ibi bigaragaza ko indwara z’impyiko ari ikibazo gikomeye, bityo hakenewe ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bisuzumishe hakiri kare kandi bamenye uko bazirinda.
Bagabo John
