Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga, haravugwa inkuru y'umwana w'amezi 8 witabye Imana, hakabaho gusigana aho umwana ari bushyingurwe nyuma yaho Umukazana yashinjaga nyirabukwe ko ariwe umurogera abana., hanyuma nyirabukwe nawe akanga ko uwo mwana ba mushyingura ahongaho.
Amakuru bamwe mu baturage bari bahaye umunyamakuru, bavugaga ko uyu mwana nyuma yo kwitaba Imana , habayemo gusiragiza umurambo bitewe nuko Nyirakuru w'umwana yari yanze ko uwo nyakwigendera ashyingurwa muri urwo rugo.
Byavugwaga ko bacukuye imva eshatu ahantu hatandukanye bitewe no kutumvikana aho uwo mwana ari bushyingurwe.
Uyu mwana yitabye Imana mu impera z'iki cyumweru dushoje, amaze kwitaba Imana bacukuye imva ngo bamushyingure aho kwanyirakuru, ariko nyirakuru ababera ibamba ababwira ko uwo mwana akwiye gushyingurwa kwa se umubyara.
Imva bahise bayisiba, hanyuma uwo mwana bahita bamutwara kwa se bahageze se w'uwo nyakwigendera nawe yanga ko bamushyingura murugo avuga ko agombwa gushyingurwa ku mugore we .
Bahise ba komeza batwara uwo mwana kwa nyina utuye mu kagari ka kabuye aho nyina atuye.
Usibye kugenda basiganira uwo nyakwigendera , amakuru yavugaga ko aho bageraga bahitaga bakoresha indi Sanduku yo ku mushyinguramo.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'umurenge wa Mpanga buvuga kuri iki kibazo, maze ku murongo wa Telefone Gitifu Iyamuremye Antoine avuga ko ikibazo bakizi., ariko ahakana amakuru yuko habayeho gucukura imva eshatu zitandukanye nkuko abaturage bari babitangarije umunyamakuru.
Antoine yagize ati" Intandaro y'iki kibazo cyatewe n'amakimbirane aho umukazana yahoraga akuramo inda hanyuma agashinja nyirabukwe ko ariwe umuroga, ubwo uwo mwana yitabaga Imana nyirakubukwe yavuze ko batari bumushyingure aho ngaho kubera ko bavuga yuko ariwe ubarogera abana"
Gitifu Antoine yavuze ko habayeho ibiganiro ku miryango yombi biza kurangira uwo mwana ba mushyinguye aho kwa nyirakuru ubyara se w'umwana, nacyane ko uwo musore yashakiye kwa nyina akaba ariho atuye aho baba munzu yabahaye.
Aha ninaho Gitifu yahereye avuga ko hatabayeho gusiragiza umurambo ndetse no gucukura imva zitandukanye nkuko amakuru yaturukaga mu baturage yabivugaga., ahubwo habaye ukutumvikana aho umwana ari bushyingurwe ariko nyuma y'ibiganiro ku miryango yombi hafashwe icyemezo cyuko uwo mwana ashyingurwa kwa Nyirakuru.
Bagabo John
Mugihe wifuza kuduha amakuru y'ibibera aho iwanyu, by'umwihariko ibibazo bikeneye gukorerwa ubuvugizi mwakoresha izi Nomero +250 788698005, wanayisanga kuri WhatsApp ndetse na 0722698005.