Indwara z'umutima ni zimwe mu ndwara zitandura ariko zihangayikishije Isi kuko zica abatari bake ariko abantu bafite umubyibuho ukabije bari mu bafite ibyago byinshi byo kuzirwara.
Ubwo kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z'umutima, Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC cyatangaje ko mu Rwanda naho indwara z'umutima ziri mu zitera imfu zitari nke, gisaba abantu kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze, urwaye yivuze hakiri kare.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Rubavu, aho muri ako karere hakozwe isuzuma basanga hari abafite indwara, z'umutima.
Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’umutima muri RBC, yagize ati: "Muri iki cyumweru twapimaga umuvuduko w'amaraso, tugapima isukari mu maraso, tugapima n'indwara z'umutima. Mu bantu rero twapimye barenga 1000, twasanze abagera kuri 7.5% bose bafite ikibazo cy'indwara z'umutima."
Dr Ntaganda avuga ko indwara z'umutima zisigaye zigaragara mu bantu, ibyiciro byose ariko icyiciro cy'abafite umubyibuho ukabije kiri mu bafite ibyago byinshii.
Ati: "Umubyibuho ukabije ni ikintu gikomeye cyane, kirimo kwangiza abantu. Iyo abantu bafite umubyibuho ukabije ni intandaro y'indwara zitandura."

Akomeza agira ati: "Ubundi icyiciro cy'abanyarwanda cyiganjemo cyane izi ndwara ni abantu bakuru, ariko akenshi igituma igihugu kigira impungenge ni uko izi ndwara zirimo kugenda zijya mu bantu batoya."
Nyirahabimana Liberata w’imyaka 40, ni mwe mu batuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, wisanze yarwaye indwara z'umutima.Avuga ko yasanze byaraterwaga n'umubyibuho yari afite akaza guhangana nawo none akaba yarakize.

Mu mwaka wa 2019 akimara kubyara umwana wa gatandatu ni bwo yasuzumwe bwa mbere bamusangamo umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse abaganga bamugira inama yo gukora imyitozo ngoraramubiri, kwirinda ibiribwa byuzuyemo amavuta n’ibinyobwa b’amasukari n’imyunyu ikabije.
Icyakora yemeza ko izo nama atigeze azikurikiza ahubwo yikomereje kubaho nk’uko bisanzwe ndetse aranabyibagirwa ari na byo byamuviriyemo kurwara mu 2022 bigatuma akeka ko yarozwe.
Ati: “Natangiye kumva umubiri wanjye ucika intege, nkumva mu mutwe ndashya cyane bigera n’igihe umusatsi uvaho mu gihoririhori, nkajya ngira ngo ni uburozi.”
Nyirahabimana avuga ko yagezeho bikanga akaremba, agiye kwa muganga asanga ageze ku biro 83, ibiro byinshi ikurikije uko areshya, (BMI), muganga amubwira ko yarwaye indwara y'umutima Kandi atiyitayeho yamuhitana.

Ati: “Natangiye gukora imyitozo ibiro biragabanyuka, ntangira kugabanya amavuta, isukari nyinshi, umunyu, ubwo umuvuduko utangira gushira, ubu mpagaze neza nta kibazo mfite.”
Imibare ya RBC yo mu 2022 igaragaza ko indwara z'umutima ari zo zituma abantu bajya kwa muhanga cyane, batinda kwa muhanga cyane, ari nazo zihitana benshi ugereranyije n'izindi.
Umuvuduko w'amaraso ukabije ubwawo, ubushakashatsi bw'icyo gihe bwerekanye ko abawufite bari kuri 16.8%, mu bantu bo guhera ku myaka 18 kugeza kuri 69 y'amavuko.
Abaganga b'izi ndwara bavuga ko ikibi cyazo ari uko izi ndwara z'umutima akenshi zitagaragaza ibimenyetso, bikunze kugaragara ari uko uzirwaye yamaze kugira ikibazo cy'izindi ngingo.
Dr. Ntaganda Evariste avuga ko ku batabizi umuntu ashobora kuba asanzwe afite umuvuduko w'amaraso nyuma akumva atangiye kubabara mu gatuza, akaba ashobora kuba yarwaye indwara y'umutima, yatangira kubabara umutwe ubwo ubwonko bukaba bwafashwe, yatangira kubabara mu nda ku ruhande ubwo impyiko nazo zikaba zananiwe kubera uwo muvuduko w'amaraso, yaba atangiye kureba ibikezikezi ubwo amaso akaba nayo yafashwe.

Kwirinda indwara z'umutima abahanga bavuga ko byoroshye, ni ugukora siporo, kurya neza wirinda amavuta menshi, isukari nyinshi cyangwa umunyu mwinshi no kugabanya umubyibuho ukabije.
Mutungirehe Samuel
