•     

Imyaka ibiri irashyize Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yitabye Imana

Tariki ya 17 Werurwe 2021 Tariki ya 17 Werurwe 2023 Imyaka ibiri irashyize Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yitabye Imana

Imyaka ibiri irashyize Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana

Tariki nkiyi ya 17 Werurwe 2021 nubwo muri Tanzania humvikanye inkuru y'incamugongo, ubwo uwahoze ari Vice- President Samia Hassan Suluhu yatangazaga urupfu rwa Perezida Magufuri kuri Televiziyo y'igihugu TBC.

Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu
Samia Hassan Suluhu.
Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga.

Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwonko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.
Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi.

Yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Magufuli yamenyekanye cyane muri politiki ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000.

Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.

Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.
Mu Ukwakira 2020 ni bwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yaritabye Imana manda ye itararangira.

Bagabo John