•     

Bibye Uruhinja rw'ukwezi kumwe baje gusura nyina uri ku kiriri

Abagore babiri bataramenyekana, baracyekwaho kwiba uruhinja nyuma yo kujya gusura umubyeyi mu masaa tatu zijoro.

Uruhinja rw'ukwezi kumwe rwibwe n'abantu bataramenyekana

Umuyobozi wa Police mu ntara ya Kagera ACP William Mwampaghale,  yavuze ko bamenye Amakuru yuko hari abagore batatu bagiye gusura wo mubyeyi mu masaha ya saa moya zijoro hanyuma barasezera uwo mugore arabaherekeza barataha.

Nyuma bigeze mu masaa tatu zijoro nibwo abagore babiri muri babandi batatu bagarutse babwira wa mubyeyi ko hari ibyo bifuza ku mubwira  hanyuma abasaba ko bazagaruka ari mu gitondo kuko bwari bwije.

ACP William Mwampaghale 

Bahise bataha nabwo arabaherekeza agarutse nibwo yarebye umwana aramubura ahita atabaza inzego zibishyinzwe ngo bashakishe abo bagore babiriri kuko nibo hayise acyeka ko bihishe inyuma yibura ryuwo mwana we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022

Uyu Muyobozi wa Police yasabye ko aho bakumva cyangwa bagacyeka ahari umwana utari uwo muri urwo rugo ko yatanga amakuru uwabigizemo uruhare agatabwa muri yombi

Bagabo John