Muri Uganda haravugwa abantu barindwi bo mu muryango umwe, barimo Umugabo n'umugore we n'abana babo bane ndetse na mukuru w'uwo mugabo , baguye mu mpanuka y'imodoka ubwo bari bavuye mu munsi mukuru wa Noheri.
Amakuru yatanzwe n'umuvugizi wa Polisi mu gace ka Masaka SP Twaha Kasirye, yavuze ko abo bantu barindwi bose bari mu modoka yomubwoko bwa Toyota bari bavuye i Kampara.
SP Twaha yakomeje avuga ko mu iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko iyo mpanuka yatewe nuko iyo modoka yomubwoko bwa Toyota yataye umuhanda maze ijya mu kerecyezo kizindi modoka maze ihita igongana n'indi modoka yomubwoko bwa Fuso, abantu bane bari muriyo modoka ya Toyota bahise bahasiga ubuzima, ni mugihe abandi batatu bari bafite ibikomere bikabije nabo bitabye Imana bageze kwa muganga.

Radio yitwa Crooze Fm, yashyize ku rukuta rwayo rwa X ko abantu barindwi bo mu muryango umwe aribo bitabye Imana, abo barimo Umugabo n'umugore we ndetse n'abana bane hamwe na mukuru w'uwo mugabo.
Bagabo John
