Nyuma y'iminsi 31 uwari washimuswe yabonetse, ariko avuga ko abari bamushimuse ba mubwiye kutavuga ibyamubayeho.
Tanzania: Umugabo witwa John Lukonge utuye mu karere ka Mkuranga, mu ntara ya Pwani, yari amaze iminsi 31 yaraburiwe irengero aho yashimuswe n'abantu batamenyekanye mu masaa tatu zijoro bamusanze ku iduka rye aho yakoreraga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023 nibwo uwo muga yabonetse ariko atangaza ko aba mu shimuse ba mubwiye kutavuga ibyamubayeho ndetse no kutavuga aho yarari iyo minsi yose.

John Lukonge yari amaze iminsi 31 yaraburiwe irengero yabonetse ari muzima
John Lukonge, yavuze ko abamushimuse aribo bamuhaye tike hanyuma atega Moto asubira murugo. Uyu mugabo ngo afite Ibikomere byinshi ku mubiri we.
Nubwo John Lukonge ya bonetse, ikinyamakuru Mwanchi cyavuze ko hakiri abandi bantu ba buriwe irengero harimo n'umunyamakuru w'icyo gitangazamakuru witwa Azory Gwanda wabuze mu kwezi ku Ugushyingo 2017 hamwe n'umuyobozi n'umukada wa Chadema witwa Ben Saanane wabuze tariki ya 14 Ugushyingo 2016. Aba bose kugeza ubu ntabwo bari baboneka.
Umuryango wa John wavuze ko umuvandimwe wabo ba muhishe kuko bafite impungenge zuko abari bamushimuse bakongera ku garuka
Bagabo John
