•     

Dukomeje ubuvugizi kuri Mituweli- Depite Masozera

Hon Depite Masozera Icyizanye uhagarariye ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR) mu nteko, kuri uyu wagatandatu 13 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga inama n'amahugurwa ku ku barwanashyaka bo mu karere ka Kayonza, yavuze ko Green Party ikomeje gukora ubuvugizi kugira ngo umuturage azajye ahabwa imiti muri za Pharmacy zitandukanye akoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Ishyaka DGPR rikomeje ubuvugizi kuri Mituweli kugirango buri muturage azajye abasha kubona imiti muri Pharmacy zoze

Abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Kayonza, bitabiriye inama n'amahugurwa yibanda ku mishinga iciriritse irimo ubuhinzi n'ubworozi by'umwihariko ubworozi bw'amatungo magufi harimo nk'ingurube.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ayo mahugurwa Depite Icyizanye Masozera yagarutse ku ndaga gaciro ziranga uribyiruko  by'umwihariko urubyiruko rwo mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije DGPR.

Hon Masozera yibukije abarwanashyaka ko ishyaka ryabo rishingiye ku mahame y’imiyoborere ishingiye ku bufatanye n’ubwisanzure bw’abaturage mu byemezo bibafatirwaho.

Yashimangiye ko ishyaka ryabo ridashyigikira na rimwe ibikorwa by’urugomo cyangwa kumena amaraso, ahubwo rigaharanira impinduka binyuze mu nzira z’amahoro, amatora anyuze mu mucyo, no mu biganiro bitagira uwo bisiga inyuma

Depite Masozera yibukije abo barwanashyaka ko Green Party ikomeje ubuvugizi kugirango umuturage azajye ahabwa imiti muri za Pharmacy zitandukanye akoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli. 

Ubwo umukandida wa Green Party ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matora aheruka Dr Frank Habineza yiyamamazaga, yari yagaragaje ko hakiri inzitizi ku baturage bakoresha Mituweli kuko usanga hari imwe mu miti batabona muri za Pharmacy,  bityo ko bazakora ubuvugizi kugirango umuturage azabone imiti acyeneye kuri Pharmacy zoze.

Bagabo  John