•     

Ubwo ni Ubujura- Dr Kabasha

Umuyobozi wa Wasac Group Dr. Asaph Kabasha, yatangaje ko nta muturage ugomba gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho byo gusana imiyoboro y'amatiyo kuko ibyo bifatwa nk'ubujura .

Ubwo ni Ubujura- Dr Kabasha
Ubwo ni Ubujura- Dr Kabasha

Mu kiganiro n'abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yateguwe na WASAC Group kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, Umuyobozi wa WASAC Group, Dr Asaph Kabasha, yatanze umucyo ku kibazo kijyanye na bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ikibazo cy'uko bacibwa amafaranga yo gusana amatiyo aba yamenetse.

Dr. Kabasha ubwo yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe n'umunyamakuru  kijyanye na bamwe mu bakozi ba Wasac Group basaba umuturage gutanga amafaranga yo gusana amatiyo aba yangiritse., yagize ati" Mbere na mbere ndagira ngo mbabwire ko ibyo ari ubujura ntibyemewe, Wasac Group ifite ibikoresho bihagije mu bubiko bityo iyo umuturage agize ikibazo itiyo ikangirika, ntabwo yemerewe gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho kuko bitangwa na Wasac kandi ku buntu."

Dr. Kabasha yavuze aho byagiye bigaragara usanga byarakozwe na bamwe mu bari abakozi ba Wasac birukanywe mu kazi ariko ugasanga barakiyitirira ko ari abakozi ba Wasac Group,  ariko iyo bafatiwe muri ibyo bikorwa by'ubujura barabihanirwa.

Usibye ikibazo cyo gusabwa kwigurira ibikoresho byo gusana imiyoboro y'amazi yangiritse,  Dr. Kabasha yanavuze ko Wasac Group itigeze yongera ibiciro by'amazi nk'uko hari igihuha kigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. 

Bagabo John