Tanzania: Impanuka y'imodoka yabaye kuri uyu wa 7 Werurwe 2023 yahitanye abantu umunani hakomereka 49, muri abo bitabye Imana harimo n'Umunyamakuru witwa Richard Makore, wandikiraga ikinyamakuru *Nipashe*
Urupfu rwuyu munyamakuru wari utuye mu ntara ya Geita rwemejwe n'umugore we Francisca Makore
Impanuka y'imodoka yahitanye abantu umunani 49 barakomereka
Makore yavuze ko yabashije ku menya umurambo w'umugabo we nubwo bitari byoroshye bitewe nuko yari yangiritse cyane.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibutaro byahitwa Kasamwa.
Bagabo John