Tanzania umugore yishe umukozi we w'umukobwa saambiri zijoro ahita afata umurambo aw'utwara ku bitaro avuga ko asanze yiyahuriye mu bwogero ( Douche)
Umugore witwa Dainna Joseph utuye mu intara ya Ilala, ari mu maboko ya Polisi nyuma yaho atwaye umurambo w'umukobwa witwa Anne Kasssim ku bitaro bya Muhimbili, aho yavuze ko yasanze yiyahuye mu bwogero ( Douche)
Aya makuru yemejwe n'umuyobozi wa Polisi muri Ilala witwa Debora Magiligimba, aho yavuze ko amakuru yibanze bafite nubwo bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga ngo uwo mukobwa ntabwo yiyahuye nkuko uwo mugore yabibwiye ibitaro bya mwakiriye, ati" ku geza ubu turacyategereje ibisubizo bya muganga gusa amakuru yibanze yatanzwe na Polisi nuko uriya mwana w'umukobwa atiyahiye kuko ntabimenyetso nakimwe kibyerekana, gusa dutegereje ibizamini byanyuma bizatangwa na Muganga".
Umwe mu batanze ubuhanya usanzwe ari n'umuyobozi mu inzego z'ibanze, yavuzeko nubusanzwe abakozi bakora murugo rw'uwo mugore bafatwa nabi ndetse akabahohotera bityo ko ntawakwemeza ko uwo mu kobwa yaba yiyahuye koko.
Usibye uwo mugore uri mu maboko ya Polisi, hari n'umushoferi wa Tagisi watwaye uyu murambo nawe Polisi ira mucumbikiye.
Bagabo John