Ikibazo cy'Amazi mu karere ka kirehe gikomeje kutavugwaho rumwe hagati y'abaturage ndetse n'Ubuyobozi bw'akarere aho abaturage bavuga ko bakomeje kurangaranwa, ni mugihe ubuyobozi bwo buvaga muri bino bihe by'impeshyi hakunze kuba ikibazo cyo kubura Amazi muri Kirehe.
Abaturage baratunga agatoki Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe kuba ntacyo bukora kugirango bakemure ikibazo cy'amazi aho kugeza ubu ijerekani igura amafaranga 500, ni mugihe ubusanzwe ku mavomo rusange ijerekani igura amafaranga 20.
Bamwe mu baturage batuye mu mu mirenge ya Kigina nsetse na na Kirehe, baganiriye n'ikinyamakuru Rubanda, bavuga ko bahangayikishishwe n'ikibazo cy'amazi aho muri iki gihe kubona amazi ari ikibazo kuburyo ijerekani y'amazi mu mujyi wa Nyakarambi arinaho umurenge wa Kigina uherereye igura amafaranga 500.
Bamwe mubaturage batashatse ko bafatwa amashusho ndetse ni inyirondoro yabo bakifuza ko itagaragara mu itangazamakuru. Bavuze ko bafite ibibazo cy'amazi kandi kimaze igihe, kuribo bakabifata nko kurangaranwa n'ubuyobozi bw'akarere kuko kino kibazo kimaze igihe.
Ati" Ubu kubona amazi ntabwo byoroshye hano muri nyakarambi, ku mavomo rusange ntamazi wahasanga, ikindi niyo aje usanga tuvoma iminota mike kuburyo ntaminota 40 yashira tuvoma amazi, kandi kino kibazo kimaze igihe ku buryo n'ubuyobozi bw'akarere bukizi, bityo twebwe tukaba tubona ko ubuyobozi bw'akarere bwaturangaranye bukaba budashaka gukemura kino kibazo".
Abandi baturage bo mu murenge wa Kirehe mu kagari ka Rwesero, babwiye umunyamakuru ko bafite ikibazo cyuko batakivoma mu ivomo rusange ahubwo bavoma mu ingo zifite robine kuko babwirwa ko ku mavomo rusange ntamazi ahari.
Bagize bati" iyo tugiye kuvoma amazi batubwira ko ntayahari nyamara abaturage bafite robine mu ingo zabo usanga bafite amazi, bikadusaba kujya kuvoma muri izo ngo ku biciro birihejuru ugereranyije nayo dutanga ku mavomo rusange kuko dusabwa gutanga igiceri cya 50 nyamara ku mavomo rusange dutanga igiceri cya 20 gusa, ibi kuritwe biratubangamira kuko ntabwo twibaza uburyo ku mavomo rusange habura amazi nyamara muri robine zo mu ingo bayafite, tubona ko haba habayeho akagambane"
Kuri kibazo twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bukivugaho meze Mayor Bruno Rangira yemeza ko iki kibazo gihari.
Yavuze ko muri kino gihe ki mpeshyi amazi aba make, ariko bariho babikurikirana kugirango gahunda yo gusaranganya amazi yubahirizwe kandi igere mu duce dutandukanye.

Dore ubutumwa Mayor yandikiye umunyamakuru

Bagabo John
