Amakuru aturuka mu Buhinde aravuga ko abantu basaga 100 bitabye Imana mu bihe bitandukanye bazira ubushyuhe bukabije bumaze iminsi muri icyo gihugu

Abitabye Imana ni abatuye mu intara ebyiri zituwe cyane Uttah Pradesh, iherereye mu Burengerazuba ndetse na Bihar iherereye mu Burasirazuba.
Inzego zasabye abantu bafite imyaka guhera kuri 60 ndetse n'abafite uburwayi butandukanye kuguma mu mazu zabo mu masaha ya kumanywa.
Abitabye Imana nabari bageze mu zabukuru ndetse nabari bafite indwara zidakira
nzego z'ubuzima zo mugace ka Ballia S.K Yadav zavuze ko abantu basaga 300 batwawe mu bitaro ku wagatanu ushize biturutse ku bushyuhe bukabije.
Bagabo John