•     

Umugororwa yitabye Imana nyuma yokuribwa n'ibiheri

Atlanta: Umugabo witwa Lashawn Thompson wari ufunze yaje kugaragara yitabye Imana, umwunganizi mu by'amategeko uhagarariye umuryango wa nyakwigendera avuga ko yazize kuribwa n'ibiheri kuko yari afungiye ahantu mu mwanda.

Yitabye Imana azize kuribwa n'ibiheri

Uyu nyakwigendera Lashawn Thompson, bivugwa ko ubwo yafungwaga baje gusanga afite uburwayi bwo mu mutwe bituma afungirwa ahantu hawenyine,  ariko  ntabwo yitabwagaho kuburyo aho yari afungiye hari umwanda ukabije harimo n'ibiheri bivugwa ko ariyo ntandaro yo kwitaba Imana.

Umunyamateko uhagarariye umuryango wa nyakwigendera witwa 
Michael D Harper,  yasohoye ifoto igaragaza umubiri wa nyakwigendera wuzuyeho ibiheri byinshi.

Michael D Harper, yabwiye itangazamakuru ko hakenewe iperereza  ryimbitse ku bijyanye n'urupfu rwa nyakwigendera kuko yamaze kugeza ikirego cye mu rukiko.

Ahantu nyakwigendera yari afungiye hari mu mwanda ukabije uvanze n'ibiheri 

Uyu munyamategeko yavuze ko ahantu nyakwigendera yari afungiye hatari hakwiriye gufungirwa ikiremwa muntu ukurikije ukuntu hari hameze ahanini bishingiye ku mwanda wari aho hantu.

Amakuru yatangajwe na CBS News, avuga ko hari raporo yerekanye ko abashinzwe gereza batigeze bakora ubutabazi kuri nyakwigendera kugeza ubwo yitabye Imana.

Itsinda rishinzwe ubuzima ryavuze ryasanze koko ahantu nyakwigendera yari afungiye hari huzuyemo ibiheri kuburyo bukabije.

Ubusanzwe kugirango umuntu yicwe n'ibiheri ni uko biba byamuriye kuburyo agira ikibazo cy'amaraso make bikageza aho yitaba Imana.

Bagabo John