Hari Umubyeyi utatangajwe amazina ye yavuze ko ntamwana we yashyingira umuntu udafite Impamyabunyi y'ikirenga ya PhD kuko ngo byaba ari nk'igitutsi .
Uyu mubyeyi wo mu bwoko bw'abahaya muri Tanzania, yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro, ubwo yavugaga ko byaba ari nk'igitutsi gushyingira umukobwa we kumuntu udafite impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD.
Ati" Mu by’ukuri ibyo ni nk’igitutsi ku rwego runaka. Ntushobora kurongora umukobwa wanjye, uzamwangiriza mu mitekerereze no mu bwenge. Kuko abana banjye bose bafite impamyabumenyi za PhD, ndetse ushobora no kumutesha ibyo yize n’ubumenyi yakoresheje mu masomo ye.”

Ubusanzwe muri Tanzania abantu bakomoma mu bwoko bw'abahaya, bafatwa nk'abantu bize cyane kurusha ubundi bwoko, aho usanga bakunda gutebya bavugango " itwe turi banshomire tukashoma weyitu nembwa za soma" Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nkokuvuga ngo, twe twarize kuburyo n'imbwa zacu zize.
Bagabo John
