Ikigo ki gihugu gishinzwe ubuzima Rwanda Biomedical Centre (RBC) cyatangaje ko nyuma yo guhura n'ibyiciro by'abantu bigoye kugerwaho bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya, hagiye gukorwa ubushakashatsi kugirango bamenye imibare ya buri kiciro
Ikigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC,gifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta,ASOFERWA (Association de solidalite des Femmes Rwandaises),ukora ibikorwa byo kurwanya malaria, bagiranye ibiganiro n'ibyiciro by'abantu bigoye kugerwaho bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya, kugirango babasobanurire uburyo bagomba kwirinda kurwara Malariya.
Umukozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kwirinda Malariya mu kigo ki gihugu gishinzwe ubuzima RBC, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko
batumije iyi mana iby'igiciro by'abantu bigoye kugerwaho bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bagomba kwirinda Malariya.
Muri icyo kiganiro yabagijwe impamvu bahisemo gutumira ibyiciro byihariye niba barasanze imibare y'ibyo by'iciro byihariye iri hejuru.
Habanabakize Epaphrodite
Mu gusubiza icyo kibazo Habimanabakize yagize ati" twabanje kureba imibare uko ihagaze mu baturage muri rusange hose mu gihugu, ariko ubu ikigiye gukurikiraho tugiye kureba buri kiciro kugirango tumenye uko gihagaze twifashishije imibare."
Ibyo byiciro byihariye by'abantu bafite ibyago byo kurwara Malariya bari batumiwe muri iyo nama, harimo abakora umwuga w'Uburaya, Abashoferi bambukiranya imipaka, Abahagarariye imiromo ya Nyakabyizi, Abacuruzi ndetse n'abafite ubumuga.
Bagabo John