Umushoferi muri Kenya, yakoze impanuka agonga umunyamaguru ahita yitaba Imana, aba motari basaba uwo mushoferi guhagarara arabyanga agerageza guhunga hanyuma ahita agongana n'izindi modoka eshatu nawe ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko uwo mushoferi yavaga ahitwa Machakosi yerekeza kitui, yaje ku gonga umusore w'imyaka 35 ahita yitaba Imana.
Amakuru yatanzwe na Polisi nkuko ikinyamakuru Citizen cya bitangaje, nuko uyu mushoferi nyuma yo kugonga uwo musore yahise ahunga yanga guhagarara.
Abamotari bahise ba mu kurikira ngo ba muhagarike undi akomeza gutwara imodoka ku muvuduko kuburyo yahise agongana n'indi modoka yo mubwoko bwa Mercedes-Benz yanyuma i modoka yari atwaye ifatwa n'inkongi y'umuriro uwo mushoferi ahiramo arakongoka.
Usibye uwo mushoferi yahitanye abandi bakomeretse bajyanwa mu bitaro
Bagabo John