Birasa nkaho abapolisi ba Kenya bazi iki kibazo - mu ntangiriro zuyu mwaka umuyobozi wa polisi yavuze ko abapolisi be bagera ku 2000 basanze badakwiriye gukora kubera ubuzima bwabo bwo mu mutwe - mu bapolisi bagera ku 100.000.
Nk’uko imibare iheruka ibigaragaza, umwaka ushize hari abantu 57 biyahuye.
Imibare yabanjirije 2021 nubwo itarasohoka ariko ikibabaje nuko iki kibazo gisa nkicyiyongera cyane mu bapolisi
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Amnesty Kenya, Demas Kiprono, umaze imyaka ine yiga ubuzima bwo mu mutwe bwa polisi, yavuze ko Serivisi za polisi zifatwa nkigihano no kwerekana amarangamutima bisobanurwa nkintege nke.
Aya magambo yagarutsweho n’umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu witwa Rechael Mbugwa, wavuye abapolisi benshi baribafite ibibazo byo mu mutwe. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ya bitangaje.
Yakomeje avuga ko abapolisi bahungabanye mu mutwe, bashyira uburakari bwabo ku baturage, niyo mpamvu tubona ubwiyongere bw'abapolisi bakora urugomo cg bahohotera abaturage.
Nikenshi muri Kenya wumva inkuru z'umupolisi wiyahuye cyangwa akarasa abantu ku mugaragaro ntacyo abahoye.
Muri Mata, Amnesty ishami rya Kenya rifatanije na Missing Voice, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta, batanze raporo ku bwiyongere bw’imanza zishingiye ku bugome bwa giye bukorwa na ba Polisi.
Bavuze uburyo abapolisi bakubise abantu kugeza bapfuye, bambura abasivili ibyabo ndetse barasa inzirakarengane zihasiga ubuzima izindi zirakomereka.
Bagabo John