Perezida wa Senegal Macky Sall, ya shyizeho icyunamo cy'iminsi itatu mu kunamira abantu 40 baguye muri Bus ebyiri zagonganye kuri uyu wa 8 Mutarama 2023
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kucyumweru mu muhanda wa
Kaffrine Touba
Perezida Macky Sall yavuze ko kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023 leta izaterana kugirango hafatwe ingamba zikomeye ku ibijyanye n'umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati" nababajwe bikomeye n'impanuka yabaye igahitana abantu 40 abandi bagakomereka, mboneyeho kwihanganisha imiryango yababuriye ababo muriyo mpanuka kandi abitabye Imana baruhukire mu mahoro".

Perezida wa Senegal Mackey Sall
Nyuma yo kwihanganisha imiryango ya baburiye ababo muriyo mpanuka, Perezida Mackey Sall yahise atangaza ko guhera kuri uyu wambere 9 Mutarama 2023 hatangira icyunamo ki minsi itatu mu gihugu hose mu rwego rwo ku namira abantu abahitanywe niyo mpanuka.
Bagabo John
