Umugabo bivugwa ko afite hagati y’imyaka 25 na 30 yapfuye nyuma yo kurangiza icupa ryose ry’ibinyobwa bya Jagermeister mu marushanwa y’ibinyobwa, yabereye mu muhanda wa Farm Street, Limpopo muri Afurika yepfo.
Umuyobozi wa Polisi muri Limpopo, Motlafela Mojapelo, yatangaje ko uyu musore na bagenzi be bari mu marushanwa y’ibinyobwa, aho uwatsinze yasezeranijwe amafaranga 200 yo muri Afurika yepfo (hafi amashiringi 27.000 yo muri Tanzaniya).

Yakomeje avuga ko nyakwigendera yashoboye kurangiza icupa ryose ry’ibinyobwa bisindisha, ariko nyuma yaho gato aragwa maze atakaza ubwenge nyuma aza guhita yitaba Imana
Bagabo John
