•     

Bugesera: Gitifu w'Akagari yitabye Imana azize impanuka ya Moto

Gitifu w'Akagari ka Musovu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, Ntabahwana Gerard yitabye Imana azize impanuka ya Moto yari atwaye yagonganye n'imodoka ahita yitaba Imana.

Nyakwigendera Gitifu w'Akagari ka Musovu, Ntabahwana Gerard

Bumwe mu butumwa bw'akababaro bwanditswe n'umwe mu bayobozi, bugaragaza ko uwo gitifu yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, ubu butumwa bukaba bunihanganisha umuryango we usigaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,  yemeje ayo makuru binyuze mu butumwa bugufi  avugako  adahari ariko byinshi kuri ayo makuru twabibaza Police.

Mayor wa Bugesera Mutabazi Richard 

Amakuru avuga uwo Gitifu yaba yazize impanuka ubwo yari yitabajwe nabaturage ngo ajye gucyemura ikibazo, agafata moto hanyuma yagera munzira akaza kugongana n'imodoka agahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere, yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uburyo iyo mpanuka yabayemo ndetse n'icyayiteye.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere

Bagabo John