Abagore batuye mu gace kitwa Kimenorosi mu mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, baratabaza leta ngo ibafashe kubona amazi meza kuko bamaze amezi atatu ntamazi meza bafite.
Abo bagore batangarije kimwe mu kinyamakuru gikorera muri Tanzania ko bafite ikibazo cy'ibura ry'amazi meza aho bibasaba kubyuka mu masaa munani z'ijoro bagiye gushaka amazi ariko nabwo bamwe bagataha ntayo bavomye kubera ubwinshi bw'abayakeneye.

Basabye ikigo ki gihugu gishinzwe isuku n'isukura (AUWSA) kubafasha bakobona amazi kuko ngo bariho baragerwaho n'ingaruka zirimo nokurwaza impiswi kubana kubera gukoresha amazi y'ibiziba.
Kuri iki kibazo umuyobozi womuri ako gace kadafite amazi, Amani Oleusaruni, yavuze ko icyo kibazo kizwi bakaba baramaze kuvugana n'ubuyobozi bubizeza ko mu minsi yavuba icyo kibazo kizaba kimaze kibonerwa igisubizo.
Bagabo John
