Kunshuro yambere Leta ya Zimbabwe yamenyesheje abashoramari ko abafite ibicuruzwa by'imiti ituruka ku Rumogi, ko bakohereza ubusabe bwabo kuko ngo iri shoramari ryinziriza leta akayabo kangana Miliyari 148.5
Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zimbabwe (MCZ) ryahaye amahirwe abakora imiti ituruka ku rumogi ndetse n'abayicuruza gusaba uruhushya rwo gukora ibyo bikorwa.
Ku wa kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 2022, MCZ yatanze amabwiriza agomba gusuzumwa agenga ishoramari mu bucuruzi bw’urumogi muri Zimbabwe.
Perezida wa Zimbabwe Emarson Mnangagwa
Iki gihugu cyafatiwe ibihano by’ubukungu n’ibihugu by’iburengerazuba, kubera amateka mabi mu kubangamira uburenganzira bwa muntu ndetse no gukandamiza abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Perezida Emarson Mnangagwa yigeze gutangaza ko ibigo 57 byahawe uruhushya rwo gukora imiti uturuka kurumogi kandi ibigo 15 muri byo byatangiye gukora.
Bagabo John