Tanzania: Intumwa ya Rubanda ihagarariye agace ka Kigamboni Dr Faustine Ndugulile, yasabye leta ya Tanzania ko yashyiraho uburyo abaturage bakoresha Umunyu ndetse n'Isukari kuko ngo abandura indwara zitandura bamaze kuba benshi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 ubwo yari mu kiganiro kuri Twitter Space, cyari gifite insanganya matsiko ivuga uburyo bwo gukoresha umunyu n'isukari mu gihe abantu bafata amafunguro.
Ati" Kugeza ubu leta yita ku ndwara zandura ikibagirwa indwara zi tandura kandi iyo urebye usanga abarwayi barwaye indwara zitandura barabaye abakiriya bo kwa muganga."
Hon Dr Faustine Ndugulile
Aha yatanze urugero ko mu bihugu by'uburayi usanga abantu bategurira abantu amafunguro rusange basabwa kubahiriza amabwiriza yo gukoresha umunyu isukari ndetse n'amavuta mu mafunguro yabo, ati" igihe kirageze ngo habeho ubukangura mbaga ku baturage basobanurirwe uburyo bwo gukoresha umunyu n'isukari mu rwego rwo kwirinda no kurwanya indwara zitandura."
Yashoje asaba inzego z'ubuzima ko zifite inshingano zo kwigisha no guhugura abaturage uburyo bwo gukoresha umunyu n'isukari hirindwa bikoreshwa mu mafunguro yabo yaburi munsi.
Bagabo John