Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo guhangana na malaria mu Rwanda, Asoferwa ku bufatanye na RBC bamuritse ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya Malariya ndetse no kumurika ibyiciro byibasiwe n’iyi ndwara
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo guhangana na malaria mu Rwanda, Asoferwa ku bufatanye na RBC bamuritse ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya Malariya ndetse no kumurika ibyiciro byibasiwe n’iyi ndwara.
Bamwe mubari bitabiriye iyo nama yari yatumiwemo ibyiciro by'abantu bigoye kugerwaho bafite ibyago byinshi byo kwandura Malariya, umwe mu bahagarariye ikiciro cy'abakora umwuga wo kwicuruza bazwi nk'indaya, yasabye RBC ko yabagezaho umuti wo kwisiga urwanya umubu utera Malariya kubera ko umwuga wabo baukora n'ijoro bashaka abakiriya bityo ko baramutse babonye uwo muti byabafaha kwirinda Malariya.
Uwo mugore wasabye itangazamakuru ku datangaza amazina ye, yagize ati" Twebwe umwuga wacu wo gushaka abakiriya tu ukora n'ijoro bityo turamutse tubonye ayo mavuta yokwisiga byadufasha kwirinda Malariya ".

Yongeyeho ko uretse kuba bakeneye ayo mavuta yo kwisiga mu gihe bari mukazi, yanasabye ko bahabwa inzitiramibu kuko iyo bagiye mu kazi basiga abana babo mu nzu kuburyo bagira impungenge yuko nabo bashobora kwibasirwa na Malariya.
Kuriki kibazo Umukozi makuru ushinzwe ibikorwa by'ubukanguramba mu kwirinda Malariya mu kigo ki gihugu gishinzwe ubuzima RBC Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko ibi bizakorwa kuko bateganya kuzakorana n'abafatanyabikorwa by'umwihariko abikorera kugirango bazajye bagurisha iyo miti kubantu benshi mu buryo bworoshye, bityo n'ibyo by'iciro byihariye bikazagerwaho n'uwo muti ndetse n'izindi Service zose zijyanye no kwirinda Malariya.

Habanabakize Epaphrodite Umukozi muri RBC


Ibyiciro by'abantu bigoye kugerwaho bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya harimo, Indaya, Abashoferi ba makamyo bambukiranya imipaka, Abanyonzi, abakora nyakabyizi, Abafite ubumuga, Abakora ubucuruzi, Abamotari n'abandi.
Bagabo John
