Umunyamabanga Nshingwabikorwa Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC Mugisha Emmanuel., yaneze uguterana amagambo amaze iminsi by'umwihariko ku banyamakuru babiri Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ wa SK FM. hamwe na Reagan Rugaju ukore RBA, aho Mugisha yavuze ko mu gihe batahinduka bashobora kwirukanwa mu mwuga bakajya ku mihanda nkabandi.
Mu magambo ye Rugaju Reagan yavuze ko Ngabo Roben yarenganijwe, ahorwa gutanga amakuru yikipe nyamara ntabyo yigeze ndetse ko atazigera yihanganira abantu barenganya abanda.
Ibi byakongeje umuriro mwikipe ya Rayon Sports maze nayo ishishimura ibaruwa itomoye inenga uyu munyamakuru ko ibyo yavuze ari ibihuha.

Muri uko guterana amagambo, Lorenzo yagarutse kubantu bamwita amazina arimo Kisekedi, wazalendo nandi menshi avuga ko bidakwiye kumunyamakuru ukorera igitangazamukuru k'igihugu gukoresha ayo mazina., nubwo atavuze izina ry'uwo muntu byumvikana neza ko ari Rugaju bitewe n'ibyo bibazo bafitanye.
Umunyamakuru Rugaju Reagan, yavuze ko hari igihe kizagera agashyira hanze byose azi kuri Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ bakoranye, kandi kuva icyo gihe nta muntu uzongera kumuha amazi.
Mu kiganiro na Chita Magic, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC , Mugisha Emmanuel, yavuze ko banenze imyitwarire yabariya banyamakuru kubyo batangaje aboneraho no kuvuga ko mu gihe batahinduka bashobora kwirukanwa mu mwuga bakwisanga ku mihanda nkabandi.

Ati" icyambere ni ukunenga bariya banyamakuru kubera ko ibyo bariho batangaza bidakwiye, nubwo bavuga ko babikora binyuze ku mbuga nkoranya mbaga zabo ariko baracyafite ishusho muri rubanda ku bitangazamakuru bakorera, rero turasaba ko babihagarika mu gihe batabikora bashobora gufatirwa ibihano ku bitangazamakuru byabo bakorera, kuburyo bishobora kubaviramo kwirukanwa mu mwuga w'itangazamakuru bakajya ku mihanda nkabandi".

Kuri Rugaju Reagan by'umwihariko ukorera Radio y'igihugu, mu kiganiro kigufi Diven Uwayo Umuyobozi wa Radio Rwanda, n'amaradio ayishamikiyeho, giranye n'ikinyamakuru Rubanda.rw yagize ati" uko byamera kose amahame y'indangagaciro z'umwuga wacu by'umwihariko ayikigo k'igihugu k'itangazamakuru ntabwo zibyemera nagato , ntabwo zibyihanganira, uko byamera kose nidusanga harimo kurengera ntabwo twabireka gutyo turabikurikirana".
Bagabo John
