Nyuma yo kwegura ku nshingano yarafite mu ikipe ya Rayon Sports Umunyamakuru Ngabo Roben yatangaje impanvu yasezeye muri iyikipe , harimo kunanizwa nabayobozi biyikipe, gushinjwa gutanga amakuru yikipe, gushyiraho ingamba zubwirinzi ndetse nibindi byinshi.
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2006, Mu kiganiro cya Siporo gitambuka kuri Radio Dix kizwi nk'Urukiko, Ngabo Roben wari Ushinzwe Itumanaho, yafashe umwanya urambuye agaruka kubibazo byatumye asezera muri iyi kipe.

NGABO Roben yagize ati" muminsi ishize mu gihe cyigura nigurishwa ryabakinnyi nibwo ibibazo byatangiye, Serumugo Ally Omar, yakinnye umukino wa Al Hilal nyuma yo kumara igihe kinini adakina, icyo gihe Rayon Sport yatsinzwe ibitego 8 mu mikino 2, ntashye president wa Rayon yarampamagaye ati andika ko Serumogo yatandukanye nikipe ya Rayon sport kandi ubu tuvugana ari kukibuga kindege ati uwo mukinnyi yari kurwego ruri hasi".
Ngabo Roben yakomeje agira ati " President ubu ntimuragura undi mukinnyi kandi Rayon Sport ifite ibibazo byamafaranga, President ambwira ko bafite ibisubizo byinshi kuri iki kibazo" ,

Roben yakomeje uvuga ko hari umunyamakuru wakoze inkuru ko Serumogo yaguzwe ibihumbi icumi byamadolali ($10,000). ariho ibibazo byavutse bamushinja ko ariwe utanga amakuru yikipe kandi atabifitiye ububasha nyamara we ntabyo yavuze.
Nyuma yahoo nza kumenya amakuru ko yaguzwe ibihumbi cumi nabitanu ($15,000) nkibaza aho ibindi bitanu byagiye cyane ko hari hatangajwe ibihumbi icumi byamadolali.

Ngabo yasoje avuga ko nyuma yo gushinjwa gutanga amakuru yikipe, kudakorana na komite ya Murenzi no gushyiraho ingamba zubwirinzi, yategetswe gukora amasaha yose kuva kuwa 1 kugera kuwa 5 kugirango abuzwe gukora kuri Radio, maze asanga bitashoboka hitamo gusezera iyi kipe imurimo namafaranga menshi atavuze umubare wayo.
Uwituze Hubert Tresor
