Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo wa Tanzania, Paul Makonda, yashyizeho Haji Manara nk’umuvugizi w’amakipe yose y’Igihugu ya Tanzania.
Kwamamaza uyu mwanya byabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kibuga cy’Inteko Ishinga Amategeko i Dodoma kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026.
Makonda yavuze ko inshingano za Manara zizaba zirimo kuvugira amakipe yose y’Igihugu mu mupira w’amaguru, harimo ikipe nkuru y’abagabo, iy’abagore ndetse n’amakipe y’abato.
Yongeyeho ko iri shyirwaho rigamije kurushaho kwegera abakunzi b’umupira n’abayobozi ba siporo binyuze mu itumanaho rinoze, ryihuse kandi ryumvikana neza ku baturage.
Makonda yavuze kandi ko ubunararibonye bwa Manara muri siporo ndetse n’ubushobozi afite bwo kuganiriza no gukurura abafana binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ari bimwe mu byatumye ahabwa izi nshingano.
Yashimangiye ko Tanzania ikeneye abantu bashobora kwamamaza no guteza imbere siporo yayo ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rwe, Haji Manara yakiriye aya makuru y’ishyirwaho rye yishimye, asezeranya gukora cyane kugira ngo amakipe y’Igihugu abone ubufasha n’inkunga bikomeye by’Abanya-Tanzania.
Yavuze ko azashyira imbaraga mu kubaka ubumwe hagati y’abafana, abakinnyi, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba ruhago.
Haji Manara asanzwe ari umwe mu bantu bazwi cyane mu itumanaho rya siporo muri Tanzania, aho yamenyekanye cyane kubera uburyo bwe bwihariye bwo kuvugana n’abakunzi b’umupira no kubakangurira gushyigikira amakipe yabo.
Iri shyirwaho rye rikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi ba ruhago barishimira bavuga ko rishobora kongera imbaraga n’ishyaka mu makipe y’Igihugu, mu gihe abandi bavuga ko bategereje kureba uburyo azubahiriza inshingano ze nshya muri BMT.
Bagabo John
