Amavubi y'Abagore yatsindiwe kuri Stade yitiriwe Pele igiteko kimwe kubusa biturutse ku kwirara kuko bari bazi ko umukino urangiye ari 0-0 Amavubi yakomeza.

Kuba amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 90 ndetse akaba yari yanganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza, ibi nibyo byatumye Amavibi yirara, nkuko bamwe mubari bitabiriye uwo mukino batangarije ikinyamakuru Rubanda.
Amavubi yatsindiwe imbere y'abafana bari bakubise buzuye kuri Pele Stadium
Amavubi yaje gukanguka nyuma yo kongeraho minota 30 y'inyongera, ntibyagira icyo bitanga kuko ku munota wa
102' Umukinyi witwa Ikwaput Fazirah yahise atsindira Uganda igitego, hanyuma birangira Amavu asezerewe.
Amavubi yahise asezererwa na Uganda mu rugendo rugana i Paris
Amavubi yasezerewe ku giteranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi y'ijonjora ribanza ryo gushaka itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Ikipe y'Amavubi niyo yahabwaga amahirwe menshi nacyane ko yakiniraga iwabo ndetse ifite n'abafana bari bakubise Stade yitiriwe Pele Stadium i Nyamirambo.
Mu ijonjora ritaha, Uganda izahura na Cameroun
Bagabo John