•     

Rayon Sports ikubise ahababaza ha Mukura VS naho APR FC na Kiyovu Sports bagwa miswi

Mu mikino ibanza ya kimwe cya kabiri mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports ikoze ibidasanzwe yishyura ibitego bibiri inatsinda icya gatatu, bitumye abafana n’abakunzi ba Mukura VS basigarana amarira n’agahinda, naho ku rundi ruhanda abakeba Kiyovu Sports na APR FC bagwa miswi mu mukino waranzwe no kwinubira bimwe mu byemezo by’umusifuzi ku mpande zombi.

Igitego cya rutahizamu Onana wa Rayon Sports, cyo mu minota ya nyuma y’umukino gitumye abakinnyi n’abafana ba Mukura VS bararana amarira n’agahinda ko gutakaza umukino nyamara aribo bari babanje gutsinda mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports yaturutse inyuma, itsinda Mukura VS ibitego 3-2 muri uyu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga kuri Stade ya Huye.

Ni umukino watangiye Rayon Sports yitwara nabi cyane imbere Mukura VS, ndetse byanahaye amahirwe Mukura VS ku munota wa mbere w’umukino  Kamanzi Ashrafu, atsinda igitego cya biba Mukura 1-0 Rayon Sports.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza urwego ruri hasi aho ku munota wa 33 Mukura VS yabonye penaliti ku ikosa rya Rwatubyaye Abdul wakoze umupira mu rubuga rw’amahina, maze Mukoghotya Robert ayitera neza Mukura VS iba igize 2-0.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayons Sports, aho abakinnyi n’abatoza bagiye bubitse umutwe kubera isoni n’ikimwaro.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye nubundi Mukura VS ikina neza kurusha Rayon Sports ariko igenda ihusha uburyo butandukanye bwashoboraga kubyara ibindi bitego, ku mahirwe make Rayon yabonye, umukinnyi Luvumbu Hertier Nzinga, yateye ishoti mu izamu ari hagati mu kibuga, igitego gihita cyinjira ibintu byahise bitangira gutanga icyizere kuri  Rayon Sports, kuko byari bibaye 1- 2.

Rayon Sports yakomeje gusatira, Ojera Joachim ku munota wa 83 yibye umugono abinyuma ba Mukura VS atsindira iyi kipe yambara ubururu n’umweru igitego cyo kwishyura, biba 2-2.

Ku isagonda rya nyuma Rayon Sports yashyizemo icya gatatu cya Onana, amanota atatu iba iyakuye mu menyo ya rubamba i Huye.

Undi mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports wabereye mu Bugesera, warangiye amakipe anganyije 1-1, mu mukino waranzwemo kwinubira imisifurire kw’abakinnyi ku mpande zombi.

Imikino yo kwishyura haba hagati ya Rayon Sports na Mukura VS ndetse no hagati ya Kiyovu Sports na APR FC, iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, aho izizatsinda zizahurira ku mukino wa nyuma.