Tanzania: Umufana witwa Jane, utuye mu karere ka Chalinze, mu ntara ya Pwani, yitabye Imana ubwo ikipe yafanaga ariyo Yanga yarimaze kutsindwa na Simba.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru ubwo Simba yatsindaga mucyeba wayo Yanga ibitego bibiri kubusa.
Umwe mubafana wariho ukurikira uwo mupira yahise agira ikibazo cy'umutima bizwi nka Presha, ahita yikubita hasi yitaba Imana.
Uwo mukunzi wa w'ikipe ya Yanga, yashyinguwe mu marira menshi.
Simba yatsinze Yanga ibitego bibiri kubusa.
Uyu mukino wa Yanga na Simba wabereye kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Perezida wayoboye Tanzania
Benjamin Mkapa, mu mujyi wa Dar es Salaam.
Kugeza ubu nubwo Simba yatsinze yanga ariko iracyarushwa amanota atanu kuko Yanga ifite 68 mugihe Simba yagize amanota 63.
Hasigaye imikino ine ngo championa isoze, mugihe Simba yatsinda imikino isigaye yasoza championa ifite amanota 75.
Bagabo John